December 17, 2014

Chris Brown, umwe mu bahanzi bamaze kwandika amateka muri Leta zuze ubumwe za America ndetse no kwisi hose, arahakana amakuru amuvugwaho ko yaba yari umwe mu bashyigikiye ibikorwa bya nyakwigendera Bin Laden. Ibi bivuzwe  nyuma y’uko uyu musore agaragaye ku munsi wa Halloween yambaye neza neza  nka Bin Laden, ibi bikaba byarateye abantu benshi kwibaza niba Chris Brown yaba yaremeraga kiriya kihebe!

Mu magambo Chris Brown yatangaje we yavuze ko yabikoze bitewe n’uko ari amahame y’uyu munsi wa Helloween, dore ko buri wese yambara uko abyumva ndetse   agakora icyo ashaka atitaye ku bamureba! yagize ati: “Helloween is for fun” bishatse kuvuga ko yabikoreye  kwishimisha gusa!

Mu dushya dukunze kugaragara kuri uyu munsi uba ku itariki 31/11 n’uko  abantu hafi ya bose baba bambaye ku buryo butangaje ndetse banareba filme zidasanzwe, ibi rero Chris nibyo yahereyeho agaragaza ko atitaye ku byavugwa kuko ari ihame ry’uyu munsi ko buri wese yifata uko abyumva, kuriwe agasanga ariwo mwanya mwiza yagakwiye kubona wo kwambara ku buryo butangaje  by’umwihariko akambara nka Bin Laden kuko ngo niwe muntu wambere yatinye ku isi nzima!

ERIC X-DIRHOR | HILLYWOODSTAR